Nyamubuza ababisha kwishima :

Rudatsimbukirababisha intambara nyishyize imbere,
Rutagengerwa n'ababisha rwa Mugumya,
Umugabo wiciye muri Gikare cya Ngabe,
Yayipfuye na Muhozi,
Inyamuno yayikuye Ruraha na Mivumba.

Ndi umuheto utembereza igitero,
Ku gitero cya Ruhunga mpamya Mutijima,
Ndi Nyamubuzababishakwishima wa Rwabizandekwe,
Uko ntabaye ni ko nyaga,
Sinzana amagasa masa.

Ndi Nyamubuzababishakwishima wa Rwabizandekwe,
Ndi Nyamurangamirwanishe wa Rudacogora,
Ndi Impunga ya Macikirwa yacuze inkumbi rukirema,
Ndi umunya batinya wa Rutindamirambo,
Inkongi zituye imirindi mu rwanga.

Umuhunde yambanje uruguma i Buguzi na Mwito,
Nkabarusha inkongi zituye imirindi mu rwa Ngabo.